Imikoranire Yacu N’abandi
Uretse ibikorwa byacu, Kina Rwanda yagiye itumirwa kugira uruhare mu bikorwa binyuranye bifite aho bihuriye n’imikino hirya no hino mu gihugu. Sura ibikorwa twagiye dukorana n’indi miryango itandukanye n’abafata ibyemezo hagamijwe kuzamura gahunda y’imikino.
Menya aho twatangije ibikorwa by’imikino
Andi makuru arambuye ku mikoranire mwayasanga hano
Kina Rwanda n’Akarere ka Bugesera
Kina Rwanda n’Isomero rusange rya Kigali
Kina Rwanda n’Umujyi wa Kigali
Kina Rwanda na Juno Kizigenza
Kina Rwanda mu Munsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika muri 2022
Twatumiwe kumurika ibikorwa byacu mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi nka UNICEF na FXB|Sugira Muryango.
Ibi birori byari umwanya mwiza wo guhura n’abandi bafatanyabikorwa bakora ibijyanye n’imikino no kuganira ku mikoranire. Kina Rwanda yagiranye n’ikiganiro na Televiziyo y’u Rwanda ku iserukiramuco ry’imikino n’ibindi bikorwa, byatumye ibikorwa bya gahunda y’imikino birushaho kumenyekana.
Imikino mu bikorwa bya CHOGM
Kina Rwanda yatumiwe kugirana ubufatanye n’Isomero rusange rya Kigali ngo herekanwe ibikorwa bijyanye no kungukira ubumenyi mu mikino mu ruzinduko Umufasha wa Perezida wa Repubulika ndetse n’umufasha w’uwahoze ari igikomangoma (ubu ni Umwami w’u Bwongereza) bagiriye kuri iryo somero. Twahariwe agace k’urwo ruzinduko ngo tumurike ibyo dukora, ndetse n’imbuga y’imikino yari yashyizwe aho ku isomero. Iki gikorwa cyagize umusaruro uhambaye ndetse bizamura izina rya Kina Rwanda n’akamaro ko kungukira ubumenyi mu mikino, ari nabyo byatumye habaho iserukiramuco ry’imikino muri Kiga
Kina Rwanda n’Umujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali washimangiye imibanire yawo na Kina Rwanda binyuze mu gusinyana amasezerano y’imikoranire, akubiyemo imikoranire n’ibikorwa bya buri kwezi bizajya bibaho ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa. Muri iyi mikoranire, Kina Rwanda izajya itegura amahugurwa agenewe urubyiruko rw’abakorerabushake b’Umujyi wa Kigali ngo bahinduke Abakangurambaga b’imikino, kandi imikino izajya iba kimwe mu bigize umunsi uba kabiri mu kwezi umaze kumenyerwa ku izina rya ‘Car Free Day.’
Injyana y’imikino yahageze!
Tariki ya 5 Nyakanga, twakiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo ko indirimbo “Aye” ya Juno Kizigenza yaririmbanye na DJ Rusam na DJ Higa, ihindutse indirimbo izajya yifashishwa mu maserukiramuco ya Kina Rwanda. Iyi ndirimbo izajya yifashishwa mu kumenyekanisha imikino y’abana ndetse no kuzamura imyumvire ku bijyanye no kungukira ubumenyi mu mikino mu babyeyi ndetse n’abandi barezi mu Rwanda.
Iyi ndirimbo ubu iboneka ku mbuga zose zo kuri murandasi, ndetse kuri Youtube hariho amagambo agize indirimbo ndetse n’amashusho yayo.
Kina Rwanda mu Munsi wahariwe gusoma
Kina Rwanda yatumiwe n’Isomero rusange rya Kigali ngo igire uruhare mu Munsi wahariwe gusoma. Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Gaspard Twagirayezu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye. Twahujwe n’uyu muyobozi, tumusobanurira bimwe mu byo dukora hirya no hino mu Rwanda. Uyu muhango kandi witabiriwe n’abandi bashyitsi batandukanye harimo nk’abahagarariye Ambasade y’Amerika mu Rwanda.
Uwo muhango wabaye umwanya mwiza wo kuzamura izina rya Kina Rwanda nka gahunda y’imikino ndetse no kugirana ibiganiro n’abafata ibyemezo banyuranye.