Iserukiramuco ry’imikino

U Rwanda rwaremye isi y’imikino

Iserukiramuco ryacu ryageze mu turere 5 two hirya no hino mu Rwanda, hagamijwe gutangiza imikino, gusubiza ireme n’imisusire imikino ndetse no guteza imbere kungukira ubumenyi mu mikino nk’igice gikomeye cy’imikurire y’abana. Twateguye ibikorwa i Kigali, i Bugesera, i Rubavu, i Musanze ndetse n’i Nyanza mu mezi ya Kamena na Nyakanga 2022. Ibi bikorwa byahaye ababyeyi n’abandi barezi amakuru n’ibindi nkenerwa ngo babashe kurema ibihe by’imikino n’abana babo.

https://youtu.be/FV9O9gM9iaQ

Ingaruka byagize

Ibikorwa 5 by’iserukiramuco rya Kina Rwanda byakiranwe ibyishimo ndetse bihuza  imbaga muri izo ntara, bose hamwe bagera ku 7,013 by’abantu, abana 4,335 n’abakuru 2,678.

Ingaruka byagize

Iri serukiramuco ni umusaruro w’ubufatanye bw’abafatanyabikorwa 14 bakora ibijyanye no kungukira ubumenyi mu mikino, harimo imiryango y’iterambere, abo muri leta ndetse no mu bikorera, kandi ryashyigikiwe n’inzego z’ibanze ku rwego rw’akarere, ndetse biyemeza gukomeza guteza imbere gahunda zijyanye no kungukira ubumenyi mu mikino. Abafanyabikorwa babyaje umusaruro ubumenyi bunyuranye bafite hagamijwe gushyira hamwe inararibonye ihambaye ishingiye ku bimenyetso bya siyansi byerekeye imikurire y’abana.

Injira mu bikorwa by’imikino